Home / details /

Gicumbi: Biyemeje kugendera ku mategeko y’imisoro n’amahoro

Abakora ubucuruzi mu karere ka Gicumbi biyemeje kubahiriza amategeko y’imisoro n’amahoro mu rwego rwo kwiteza imbere ari na ko biyubakira u Rwanda bifuza. Mu ntego yabo igira iti: “Tugire ubukire, tubukoreye, twese hamwe kandi vuba,” abacuruzi bo mu karere ka Gicumbi biyemeje guharanira kwiteza imbere mu mirimo yabo y’ubucuruzi ariko banazirikana ko iterambere ryiza ari iterambere rusange ry’igihugu bityo biyemeza gusora neza dore ko banabona ibitangaza imisoro yabo ikomeje gukora mu rwatubyaye. Meya w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yabasabye kwita ku mirimo ibyara inyungu kandi bakazirikana iteka ko umusoro ari ingenzi mu iterambere rirambye haba kuri bo ndetse no kubazabakomokaho, ashingiye ku kuba ibikorwa akarere kagezaho abaturage bikomoka ku misoro n’amahoro batanga. Ngirente Milton, umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Gicumbi yashimiye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku mahugurwa cyageneye abikorera mu rwego rwo kubafasha kuzuza inshingano zabo. Ashima uburyo basobanuriwe amategeko y’imisoro itandukanye irimo umusoro ku musaruro n’imisoro y’inzego z’ibanze. Ngirente yagize ati: “byari byiza ko abo duhagarariye birinda ibibazo byo kuba bahanwa kubera kutubabiriza amategeko y’imisoro bitewe no kutayamenya.” Ahamya ko imyumvire y’abikorera iri ku rwego rushimishije ku bigendanye n’imisoro ndetse na magendu. Ngirente asobanura ko nk’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera afatanya n’abandi mu gukomeza kuzamura imyumvire no kurwanya magendu mu bacuruzi n’abaturage; aho yashimangiraga ko “utera imbere kubera ubucuruzi busobanutse ari nako uteza imbere igihugu cyawe, magendu imunga ubukungu bw’igihugu n’ubw’uyikora.” Ndahimana Ferdinand, umucuruzi ukorera muri ako karere nawe yagize ati: “amahugurwa yari ingenzi, hari ibyo tutari tuzi ndetse n’ibyo twari tuzi byahindutse ubu tukaba tugiye gukora dukurikije amategeko agezweho kugira ngo dusora neza.” Kuri we asanga benshi bakora imirimo ibyara inyungu ariko ntibubahirize amategeko y’imisoro bitewe no kutamenya. Avuga ko gusobanurirwa ari ingenzi kandi bituma n’abatasoraga babimenya neza. Yagize ati: “ikibazo si umusoro, ikibazo n’ukudasobanukirwa n’amategeko.” Ntiyamira Jean Claude, nawe usanzwe yanditswe mu gitabo cy’abasora avuga ko amahugurwa yaje akenewe cyane agira ati: “Byagaragaraga ko abantu banyotewe n’amahugurwa, nyuma y’aho duhuguriwe umuntu wese agiye gukora akurikije amategeko twabwiwe.” Ahamya ko ntawakabaye adasora akurikije akamaro k’imisoro karimo inyubako z’ubuyobozi, imihanda n’ibindi. Abakozi ba RRA, Uwigoroye Jeanne ndetse na Abiyingoma Gerard bagarutse ku mategeko mashya ari kumenyeshwa abantu arimo itegeko rigenga umusoro ku musaruro ndetse n’inkomoko y’umutungo w’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage. Ubukangurambaga ku misoro n’amahoro binyuze mu mahugurwa ni igikorwa gihoraho kigenewe abacuruzi bose ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’imisoro n’amahoro kuko uko abantu basobanukirwa ni nako barushaho kwitabira gutanga umusoro ku bushake.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?