Home / details /

Itegeko rishya - Umusoro w’Ipatanti

Mu kwezi kwa cumi Umwaka ushize hasohotse itegeko rishya N° 75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena imisoro y’inzego z’ibanze, iri ryaje risimbura itegeko n° 59/2011 ryo kuwa 31/12/201 rishyiraho inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze rikaba ryarahinduye byinshi bitandukanye, ubu tukaba tugiye kureba ku Musoro w’Ipatanti Ni nde ufite inshingano yo kwishyura Umusoro w’ipatanti? Umuntu wese atangije igikorwa cy’ubucuruzi mu karere ako ariko kose. Ni ukwishyurira aho ukorera. Itegeko rya cyera ryateganyaga ko utangije bucuruzi wese ahita atangira kwishyura ipatanti ariko iri tegeko rigena ko ku batangije ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse mu myaka ibiri (2) ya mbere ikurikira ishingwa ryabyo basonewe uyu musoro. Igihe cy’umusoro w’ipatanti kibarwa ku mwaka, ni ukuvuga kuva tariki ya mbere Mutarama kikarangira ku itariki ya 31 Ukuboza buri mwaka. Usora amenyekanisha akanishyura umusoro w’ipatanti bitarenze itariki ya 31 Mutarama y’umwaka yishyurira. Iyo ibikorwa by’ubucuruzi bisoreshwa bitangiye nyuma y’ukwezi kwa Mutarama, umusoreshwa atanga umusoro w’ipatanti ungana n’amezi asigaye kugirango umwaka urangire habariwemo n’ukwezi ibikorwa byatangiriyemo. Ku basoreshwa bakora ibikorwa by’ubucuruzi bidahoraho cyangwa by’ingarukagihe, umusoro w’ipatanti utangwa ku mwaka wose kabone n’iyo ibikorwa by’ubucuruzi bisoreshwa byaba bidakorwa mu mwaka wose. Igipimo cy’umusoro w’Ipatanti: Inama Njyanama y’Akarere igena buri mwaka ahafatwa nk’icyaro cyangwa nk’umujyi. Imbonerahamwe ikurikira igaragaza ibipimo by’umusoro w’Ipatanti haba mu cyaro, ahafatwa nk’umujyi no mu mijyi ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Urwego rw’umurimo

Mu cyaro/ Frw

Mu mijyi y’u Rwanda/Frw

Mu mujyi wa Kigali/Frw

Abacuruzi badafite amaduka, abanyabukorokori bakora imirimo iciriritse

4,000

6,000

8,000

Abatwara abantu n’ibintu ku mapikipiki

8,000

8,000

8,000

Ibindi binyabiziga byose uretse igare

40,000 ku kinyabiziga

40,000 ku kinyabiziga

40,000 ku kinyabiziga

Imirimo yo gutwara abantu n’ibintu mu mato afite moteri

20,000 buri bwato

20,000 buri bwato

20,000 buri bwato

Indi mirimo ibyara inyungu

20,000

30,000

40,000


Igipimo cy’umusoro w’ipatanti ku bucuruzi bwanditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA/VAT).

Amafaranga yacurujwe yose(Frw)

Umusoro ugomba gutangwa (Frw)

Kuva ku 1  kugeza kuri 40.000.000

60,000

Kuva kuri 40.000.001 kugeza kuri 60.000.000

90,000

Kuva kuri  60.000.001 kugeza kuri 150.000.000

150,000

Hejuru ya 150.000.000

250,000

Icyitonderwa: Abasoreshwa bacuruza ibintu cyangwa serivisi zisonewe umusoro ku nyongeragaciro ariko agaciro k’ibyacurujwe kakaba karuta cyangwa kangana na miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda (20.000.000 FRW) bishyura umusoro w’ipatanti ku buryo bumwe n’abasoreshwa biyandikishije ku musoro ku nyongeragaciro Imenyekanisha ry’Umusoro w’Ipatanti Iyo umusoreshwa akorera ibikorwa by’ubucuruzi mu mashami atandukanye, imenyekanisha rikorwa ku cyicaro gikuru no kuri buri shami; Iyo hari ishami ridafite igicuruzo cyangwa ridashobora kugaragaza igicuruzo cyaryo, umusoro w’ipatanti umenyekanishwa hashingiwe ku gicuruzo cy’icyicaro gikuru; Iyo umusoreshwa akorera ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye mu nyubako zitandukanye, buri gikorwa cy’ubucuruzi gikorerwa imenyekanisha ry’umusoro w’ipatanti; Iyo ubucuruzi bumwe bugizwe n’ibikorwa byinshi bikorwa n’umuntu mu nyubako imwe, hakenerwa icyemezo kimwe kigaragaza ko umusoro w’ipatanti wishyuwe, hagakorwa n’imenyekanisha ry’umusoro rimwe kuri ibyo bikorwa byose by’ubucuruzi; Iyo ubucuruzi bukorerwa ku butaka bwambukiranya imbibi z’Akarere, umusoreshwa amenyekanisha umusoro w’ipatanti muri buri Karere akoreramo. Igihe ntarengwa cyo kwishyura  Umusoro w’Ipatanti Umusoro w’ipatanti wishyurwa bitarenze tariki ya 31 Mutarama y’umwaka w’isoresha. Iyo umusoro udatanzwe ku gihe, Urwego rusoresha rushobora guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi; Umusoro w’Ipatanti usonewe: Inzego Leta zidakora ibikorwa by’ubucuruzi; Ibijyanye n’itangwa, kumanikwa, kwerekana n’isimburwa ry’icyemezo cy’umusoro w’Ipatanti: Umusoreshwa afite inshingano yo kugaragaza icyemezo cy’uko yishyuye umusoro w’Ipatanti aho akorera ibikorwa by’ubucuruzi bwe. Kutamanika icyemezo cy’ipatanti bihanishwa ihazabu ya 10,000 Frw. Umusoreshwa utaratangiye umusoro ku gihe yishyura: ü  Inyungu z’Ubukererwe: 1.5% buri kwezi by’umusoro wari kwishyurwa. ü  Ibihano by’inyongera: 10% by’umusoro wari kwishyurwa ariko ntibirenge  100,000 Frw. Umusoreshwa utarakoze imenyekanisha ku gihe yishyura n’uwatanze amakuru atariyo yishyura 40% by’umusoro ugomba kwishyurwa.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly