Home / details /

Abacuruzi bo mu ntara y’Iburasirazuba bishimiye EBM ivuguruye

Kuri uyu wa Gatanu abacuruzi  bo mu Ntara y’Iburasirazuba bahuguwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku mikoreshereze ya EBM ivuguruye (EBMv2) Aba bacuruzi basanzwe bakoresha utumashini twa EBM bagaragarijwe ibyiza byo gukoresha iri koranabuhanga barabyishimira cyane. Shyirambere Appolinaire ukora ubucuruzi avuga ko ubu buryo buzamugabanyiriza ikiguzi yatangaga iyo akamashini kabaga kapfuye akarinda kukajyana Kigali kugakoresha. Yagize ati: “no kugura ama inite yo gushyira mu kamashini byahendaga” Mbera Emmy, umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM yakanguriye abacuruzi gutangira gukoresha uburyo bushya (EBM V2) kuko bufite inyungu nyinshi nko kuba babasha kugenzura stock yabo kuva igihe baranguriye kugera igihe ishiriye, kubasha kubona no kubika amakuru y’ubucuruzi bwabo buri uko babikeneye,bitandukanye n’akamashini aho utabonaga amakuru yose utabanje kuza kuri RRA. Abacuruzi biyemeje kandi gukorana umucyo kuko RRA iba yagerageje gushaka uburyo nayo yaborohereza mu kubahiriza inshingano zabo kandi bakaba nabo bashaka gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu. Mbera yasobanuriye aba bacuruzi ko iyi EBM ivuguruye (EBM v2) izaborohereza akazi ati : “ Ubu buryo ni Ubuntu, bushyirwa muri mudasobwa y’usora ku buntu kandi agahabwa amahugurwa yo kuyikoresha ku buntu. Ivugururwa ryayo (updating) rikorwa na RRA. Kuyikoresha bisaba ko uba ufite interineti, mudasobwa n’uburyo bwo gusohora inyemezabuguzi (printer).” Yabemereye kandi ko serivisi zo gutanga iri koranabuhanga rigiye kwegerezwa abarikeneye mu gihugu hose kuburyo bazajya baribona batarinze kuza I Kigali. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gikora ibi biganiro muri gahunda yo guhugura abasora kugirango bashobore gusobanukirwa ibyerekeye imisoro aribyo bibafasha kwibwiriza gusora.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?