Home / details /

Gasabo: Abanditswe mu misoro barishimira amahugurwa agiye kubafasha kuzuza inshingano zabo.

Abanditswe mu misoro bagahabwa nimero iranga usora muri 2018 bo mu karere ka Gasabo barashimira Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyabahuguye kikabarinda guhura n’ibihano bigera kubatamenyekanishije no gusorera umusoro ku nyungu ku gihe. Ibi nibyo benshi bagarutseho mu gihe hasozwaga amahugurwa yabaye kuri uyu wa kabiri. Umusoro ku nyungu z’amasosiyete, inyungu z’umuntu ku giti cye ndetse n’umusoro ku nyungu z’ubukode zabonetse muri 2018 bigomba kuba byamenyekanishijwe kandi bikishyurwa bitarenze tariki 31 Werurwe 2019. Ibiganiro byayobowe na Muneza Richard ukuriye ofisi za RRA mu mugi wa Kigali byatanzwemo inyigisho z’imisoro aho abacuruzi bakanguriwe gusora no gukora imenyekanishamusoro ugendanye n’ikiciro buri wese abarizwamo. Benshi mubitabiriye ibyo biganiro bishimiye ko basobanukiwe n’imisoro ibareba, bemeza ko ubumenyi bungutse bubafasha kuzamura imyumvire ku misoro ndetse no gukora neza ubucuruzi bwabo batanga neza imisoro kandi ku gihe dore ko hari abakererwa kwishyura bakagera ubwo bacibwa ibihano n’amande y’ubukererwe kubera kutamenya inshingano zabo. Ndushabandi Moise umwe mu bitabiriye amahugurwa yagize ati: “akenshi tuba ba rwiyemezamirimo, tukaba abacuruzi ariko ntabwo tuba tuzi uburyo dukorana na Rwanda Revenue.” Yongeraho ko yasobanukiwe n’amakuru areba ubucuruzi bwe kandi akaba yanyuzwe n’ibisubizo by’ibibazo yari asanzwe yibaza bikaba byasubijwe n’abakozi ba RRA binyuze mu mahugurwa.  Habimana Theogene, avuga ko amahugurwa amufashije gusobanukirwa n’amakuru yo gusora bikaba bikuyeho impungenge yagiraga zo kugwa mu bihano bitewe no kutamenya, ahamya ko yiteguye gusora mbere y’itariki ntarengwa igenwa n’itegeko. Ati: “niteguye kugera kuri 31 z’ukwa gatatu namaze gutanga umusoro ku nyungu nk’uko nageze kuri 15 namaze kumenyekanisha ibyo EBM yasohoye byose” Imenyakanisha ry’umusoro ku nyungu uyu mwaka rigomba kujyanishwa n’imenyekanisha ry’umusoro ku nyongeragaciro ku biyandikishije muri uwo musoro. Avuga ko yishimira cyane akamaro k’imisoro n’uburyo igira uruhare mu kwiyubakira igihugu, ati: “icyo nishimira n’uko iyi mihanda imeze itya (neza), iterambere ry’igihugu rigerwaho, tubigiramo uruhare nk’abantu batanga imisoro, kugira ngo igihugu cyacu cyifashe kandi kigende neza tugifashe mu ntego cyiyemeje kugeraho.” Bumwe mu bushakashatsi bugaragaza ko 50 % by’abasora batazi itandukaniro ry’imisoro n’amahoro naho 60 % ntibazi uburenganzira n’inshingano zabo. Ntihinyurwa Clement, usora wo muri Gasabo nawe yagize ati: “Hari byinshi twibazaga tukibaza n’aho twabikura ariko muri aya mahugurwa babivuye imuzi n’imuzingo batanga amakuru ahagije.” Yemeza ko umuntu ufite amakuru ahagije atakagombye kudatanga umusoro bitewe n’akamaro ufitiye igihugu no kuba utangwa gusa iyo wungutse. Amahugurwa ahoraho mu kigo cy’Imisoro n’Amahoro agenerwa abasoreshwa mu byiciro bitandukanye hagamijwe kuzamura imyumvire no kwibwiriza gusora kuko ariyo nkingi ikomeye yo kubaka igihugu.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?