Ishyura TVA
Umusoro ku nyongeragaciro ugomba kumenyekanishwa no kwishyurwa bitarenze
iminsi 15 ikurikira ukwezi/ igihembwe byamenyekanishijwe.Kugira ngo hishyurwe TVA, usora agomba kuba afite nimero iranga dosiye ye (izwi nka Doc Id), ayihabwa na sisiteme y’imisoro iyo amaze kumenyekanisha TVA.
Nyuma yo kumenyekanisha umusoro wa TVA, haba hari ibintu 3:
1. Usora ashobora gusanga agomba kwishyura umusoro wa TVA
2. Usora hari ubwo yisanga agomba kwishyura umusoro ungana na zeru
3. Usora hari ubwo yisanga agomba gusubizwa umusoro wa TVA (iyo TVA
yatanze arangura iruse iyo yakiriye acuruza).
Uburyo bwo kwishyura TVA
Mbere y'uko wishyura, ugomba kuba wakoze imenyekanishamusoro akabona urupapuro rwo kwishyuriraho ruba ruriho na no yifashishwa mu kwishyura n'umubare w'amafaranga yishyurwa.
Nyuma yo kumenyekanisha umusoro, hari uburyo 3 wakoresha ngo wishyure TVA:
1.Kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga: iyo uhisemo ubu buryo, nyuma yo gukora imenyekanishamusoro ryawe unyuze muri sisitemu ya E-tax, biorashoboka ko wanishyurira muri iyo sisiteme. Ukanda ahanditse, E-payment hanyuma ugahitamo banki yawe ubundi ugakurikiza amabwiriza. Ushobora nanone gukoresha uburyo bwo gukoresha banki yawe ukoresheje interineti buzwi nka " E-banking" ugakurikiza amabwiriza, ubundi ukishyura umusoro wawe.
2.Kwishyura ukoresheje telefoni (Mobile Money): Iyo ufite sim card ya MTN ikubaruyeho, ushobora kwishyura umusoro nta wundi muntu ubigukoreye. Ukanda *182# ugahitamo ururimi, ukajya kuri 3 ahanditse "Pay Bill", nyuma ugahitamo 6 ahanditse "Rwanda Revenue" ugakurikiza amabwiriza ubundi ukishyura umusoro wawe. Icyakora, ibi bisaba kuba ufite amafaranga ahagije kuri telefoni yawe, kuko usibye umusoro uba usabwa kwishyura, hari n'amafaranga ucibwa y'ikiguzi cy'iyi serivise.
Udashoboye kwishyura ukoresheje ubu buryo, ushobora kugana umu "agenti" wa Mobile Money akabigufashamo, nawe ukamwishyura ikiguzi cy'iyi serivise.
3.Kujya kuri banki: Umusoro ku Nyongeragaciro, kimwe n'indi misoro ishobora kwishyurirwa kuri banki iyo ariyo yose y'ubucuruzi mu Rwanda. Uhisemo ubu buryo, ugenda witwaje amafaranga "kashi" cyangwa se sheki. Ugeze kuri banki, ugomba kuzuza neza urupapuro rwabugenewe, ukandika RRA nka nyiri ayo mafaranga ushaka kubitsa, ugashyiraho na ya nimero iri ku rupapuro wakoreyeho imenyekanishamusoro, umubare w'umusoro ushaka kwishyura n'ubwoko bw'umusoro wishyura, aha wandika umusoro ku nyongeragaciro cyangwa se TVA.