Ahabanza / Imisoro y'imbere mu gihugu / Icyangombwa cyo kutabamo umwenda w’umusoro (TCC)&Quitus / Andi makuru arebana n'icyemezo cyo kutabamo umwenda (TCC) /

Andi makuru arebana n’icyemezo cyo kutabamo umwenda w’umusoro (TCC)

Icyemezo cyo kutabamo imyenda y’imisoro kizwi nka TCC ni icyemeza ko usora wagisabye yubahirije inshingano ze zose zirebana n’imisoro.
 

Usora wese wanditse mu Rwanda ufite TIN ashobora gusaba icyangombwa cya TCC. Ni ukuvuga, umuntu ukora ubucuruzi ku giti cye, sosiyete z’ubucuruzi n’imiryango ikora ibikorwa bibyara inyungu mu gihe yubahirije amategeko arebana n’imisoro.

Icyangombwa cya TCC gikoreshwa mu rwego rwo kwerekana ko uwagisabye yujuje inshingano ze zirebana n’imisoro. Iki cyangombwa gikoreshwa ku mpamvu z’ubutegetsi zitandukanye zirimo: gusaba amasoko ya Leta, gusaba inguzanyo mu bigo by’imari n’ibindi.

Icyangombwa cya TCC kimara amezi atatu (3). Iki cyangombwa gitangirwa ku ikoranabuhanga, aho ugisaba akibona atagombye kujya ku biro bya RRA kandi akakibona mu gihe kitarenze iminota 15. Iyo ugisaba yamaze kugenzura ko nta birarane by’imisoro afite, kandi akishyura ikiguzi kingana n’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda, iki cyangombwa gihita gikorwa kikaza muri sisitemu umuntu yagisabiyemo, akabasha kugikuramo.

Copyrights © 2022 All Rights Reserved by Rwanda Revenue Authority.

Thanks for your Feedback!

If you feedback requires a response, we'll be in touch shortly

Was this post helpful?