Saba icyemezo cyo kutabamo umwenda w’umusoro TCC
Gusaba icyemezo cyo kutabamo umwenda w’umusoro (TCC) bikorerwa ku ikoranabuhanga muri sisitemu ya E-tax. Mbere yo kuyisaba, usabwa kuba nta birarane by’imisoro ufite. Mu gihe ubifite, nyamara ugashaka gusaba iki cyangombwa, sisiteme ihita ikwereka amakuru yose ajyanye n’iyo myenda y’imisoro ubereyemo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.Uramutse uhisemo gukomeza ubusabe bwawe no kubwohereza muri muri sisiteme, mu mwanya wo guhabwa TCC, uhabwa icyangombwa cyerekana ko ubereyemo RRA ibirarane by’imisoro.
Ikiguzi cya TCC ni ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000Frw). Aya mafaranga aba agomba kwishyurwa ku munsi iki cyangombwa cyasabiweho, kugira ngo kibashe no gukorwa kuri uwo munsi.
Mu kwishyura TCC, ushobora gukoresha uburyo butandukanye. Iyo wamaze kohereza ubusabe bwawe bw’iki cyangombwa, ubona urupapuro ruriho nomero yo kwishyuriraho .Mu kwishyura, wakoresha uburyo bukurikira: telefone (Mobile Money cyangwa Airtel Money),cyangwa ugakoresha banki yawe (bank transfer), cyangwa ukajya kuri banki.